Muhanga: Abaturage bakanguriwe kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budakurikije amategeko

Abayobozi batandukanye mu karere ka Muhanga mu muhango wo guherekeza abahitanywe n'iyi mpanuka

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje gukangurirwa kureka ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butubahirije amategeko kuko bukomeje guhitana ubuzima.

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo mu karere ka Muhanga ubwo hashyingurwaga imibiri y'abantu 5 baherutse kugwirwa n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro.

Abantu batanu barimo umugore wari uhetse uruhinja rufite amezi 4 bahitanywe n’impanuka y’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo.

Aba bantu bagwiriwe n'inkangu ubwo barimo gucukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, bayacukuraga mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. 

Abandi bantu 2 bakaba baratabawe batarashiramo umwuka bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi aho bari kwitabwaho n'abaganga. 

Ikirombe baguyemo cyari cyarahagaritswe kubera impamvu z'umutekano w'abagikoragamo.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera, umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi yihanganishije imiryango yabuze ababo. Yibukije abaturage ko kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'ibindi bikorwa bishobora kubambura ubuzima, akenshi babikora bitwikiriye ijoro cyangwa bakabikora mu mvura. 

Yagize ati  "Ibyo twabonye hano ni ibintu bishobora kwirindwa, bigomba kutubera isomo. Ndumva tutagomba kongera kubura inshuti zacu muri ubu buryo kandi umuntu ku giti cye cyangwa twese uko tungana tubigire ibyacu, twihutire gutanga amakuru hakiri kare ndetse dukurikirane ko abana basubiye ku mashuri aho kwirirwa muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa. "

Yakomeje akangurira abaturage kwibumbira mu makoperative y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19' hubahirizwa umubare w'abajya gushyingura, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y'umuntu n'undi. 

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Kanyamihigo Rutagarama yibukije abaturage ko ubucukuzi bw'amabuye bunyuranyije n'amategeko buhanwa n'amategeko ndetse bijyana no kwangiza ibidukikije.

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) kimaze igihe mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Kuva tariki 13 kugera 27 Ukwakira 2020 RMB yazengurutse mu gihugu hose ihura n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ndetse n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano muri gahunda yo kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu byibanzweho harimo impanuka za hato na hato zikunze kumvikana.

Mu byo izi nzego zemeranijweho harimo kongera ubufatanye mu gahangana n’ubucukuzi butemewe n’amategeko, kurushaho gukora kinyamwuga ku bafite impushya no guha ibirombe bidafite ba nyirabyo amasosiyete agaragaza ubushake bakabibyaza umusaruro ari nako bacunga umutekano wabyo.

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.