Umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi: abakora uyu mwuga bashishikarijwe kugana ishuri

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora uyu mwuga basabwe kwitabira amasomo bagakora kinyamwuga.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku ishuri rya Rutongo mu rwego rwo gushimangira uruhare rw'ubumenyi mu guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro  muri minisiteri y’uburezi Madamu Claudette Irere yavuze ko kugirango iri shuri rizagere ku ntego yaryo uruhare rw’abikorera ari ingenzi. Yagize ati “Turasaba ko abakozi b’ibigo byanyu mwabohereza bakongera ubumenyi. Abanyeshuri nabo mukaborohereza bakaza kwihugura mu kazi mu masosiyete yanyu.”

Yongeyeho ko bitewe nuko abanyarwanda bagomba kwita ku bikorerwa iwabo hari amasomo ashobora kongerwa muri iri shuri ati "Kwigisha ubucukuzi ni kimwe ariko tugomba kwigisha abanyarwanda kongerera agaciro ibyo dukora . Ari nayo mpamvu tugomba kureba uko twakongera amasomo muri iri shuri ajyanye nabyo."

Ibi byongeye kugarukwaho kandi n’umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda Nyakubahwa Francis Gatare ati  “Uko mukomeza gutanga umusanzu hari byinshi igihugu gikomeje kubategaho amaso. Icya mbere ni uko iri shuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye tugomba kuryitabira tukohereza abakozi bakiga ndetse n’ababyize tukabaha akazi.”

Gatare avuga ko ubumenyi bwonyine budahagije kuko bugomba kujyana n’ibikoresho. “Hari ibikoresho kandi bidahenze tugomba kugira aho dukorera. Ndanashimira ubuyobozi bwa  minisiteri y’uburezi  ku biganiro twagiranye byo gukangurira  Rwanda Polytechnic gukora ibikoresho byifashishwa mu bucukuzi.”

Uyu munsi kandi wabaye umwanya wo guhana ibitekerezo, bimwe mu byatanzwe harimo gusangira ubumenyi, gushyira imbaraga mu bushakashatsi cyane cyane mu gihugu gito nk’u Rwanda.

Abanyeshuri basabye kujya bahabwa umwanya mu masosiyete bakagira uruhare mu guteza imbere ubucukuzi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi n’ubucukuzi muri RMB  Donat Nsengumuremyi yasobanuriye abitabiriye uyu munsi bimwe mu byagezweho muri rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, imbogamizi zari ziriho ndetse n’uburyo bwashyizweho bwo kuzikemura.

Ku kibazo cy’icyuho cy’abantu bize iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko abanyeshuri bahawe amahirwe yo kujya kubyiga hanze ndetse no muri kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic hatangijwe amashami yigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Donat yavuze ko “Ibikoresho bya gakondo birimo ibikarayi , ibitiyo n’ibindi bituma hatakara umusaruro uruta uwo twakabaye tubona. Hari abamaze kubikangurirwa ndetse no kubyitabira. Nubwo bikirimo imbogamizi zo kubona ibyuma bisimbuzwa ibyapfuye ndetse n’imisoro abacukuzi bifuza ko yagabanywa.”

Umuyobozi wa  w’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda Jean Malic Kalima mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uriya munsi yavuze ko uyu ariwo bahisemo gushima Imana ibyo yabafashije kugeraho mu mwaka wose. Anongeraho ko akazi kabo kari kugenda kroha ati “Uyu mwuga urakomera ariko uragenda woroha kubera ikoranabuhanga.”

Yanijeje ririya shuri ubufatanye ati “Tuzajya tunohereza abakozi bacu hano mu ngendoshuri zibafashe kwihugura no kunoza ibyo dusanzwe dukora. Turashimira umuyobozi wa Rwanda Polytechnic kuba yatwijeje ubufatanye.”

Mu byo abacukuzi basaba Malic yagize ati “Ariko kandi dufite n’ibyo dusaba: Turasaba nk’abacukuzi kwihutisha itangwa ry’impushya.Turanasaba gufatanya tugakemura ikibazo cyo kudakorana n’ibigo by’imari. Turasaba ubuvugizi ngo tuzabone icyatuma banki zibyumva. Ntitwateza imbere ubucukuzi mu gihe tudakorana neza n’amabanki.”

Kuri iki kibazo umuyobozi mukuru wa RMB yavuze ko hari ibiganiro byatangiye bigamije kumvisha ibigo by'imari akamaro ko gukorana n'abari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Ikindi yavuze ni ubikorwa byatangiye byo gushakisha abashoramari baza gufatanya n'abanyarwanda.