ICYEMEZO CYO KOHEREZA HANZE AMABUYE Y’AGACIRO CYAVUGURUWE

Muri gahunda yo kunoza ibisabwa n’amategako mu kohereza hanze amabuye y’agaciro aturutse mu Rwanda; Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) kiramenyesha abohereza amabuye y’agaciro hanze ndetse n’abandi bose muri rusange ko icyemezo cyo kohereza hanze amabuye y’agaciro (mineral export certificate) cyavuguruwe.

Ubu hari ibyemezo bibiri, kimwe cya gasegereti, woruframu na koruta ( gisanzwe kizwi nk’icyemezo cya ICGLR) ikindi ni icy’andi mabuye y’agaciro asigaye( ibyemezo mwabisanga ku mugereka).

RMB kandi iramenyesha abifuza bose kohereza umusaruro w’amabuye y’agaciro hanze ko hasabwa ibi bikurikira mbere yo guhabwa icyemezo :

1.   Usaba icyemezo agomba kuba yemerewe gucukura, gutunganya cyangwa gucuruza amabuye mu Rwanda;

2.   Gusaba icyemezo cyo kohereza amabuye y’agaciro hanze bikorerwa kuri murandasi (internet) kuri https://www.mcis.rmb.gov.rw/user ;

3.   Dosiye yo gusaba iki cyemezo igomba kuba irimo raporo yo muri laboratwari yafatiwe ku ndobanure z’amabuye usaba ashaka kohereza hanze;

4.   Dosiye kandi igomba kuba irimo kopi y’amasezerano hagati y’uwohereza n’umuguzi ndetse n’inyandiko yishyuza y’agateganyo ya buri muzigo;

5.   Usaba iki cyemezo kandi agomba kumenyesha RMB itariki n’igihe cyo kwitegura kohereza hanze umuzigo we (ni uvuga igihe cyo guconga,kuvanga,gutoranya no guhitamo indobanure) kandi akemera ko RMB igomba kuba ihari muri ibyo bikorwa byose.

Ibisabwa ku muntu usaba icyemezo kitari icya gasegereti, koruta na Worufuramu (3Ts)

Ku bisabwa bisanzwe ngo umuntu ahabwe icyemezo cyo kohereza amabuye y’agaciro hanze byavuzwe hejuru, usaba icyemezo kitari icya 3T agomba kandi:

1.   Bigaragaye ko bishoboka, kuzana amabuye ye yose kuri RMB cyangwa agatumira umukozi wa RMB aho akorera kugira ngo afate indobanure;

2.    Gupima neza amabuye ye mbere yo gusaba icyemezo RMB.

Ikitonderwa:

1.   Kubera ibiteganywa n’amategeko, RMB ifite uburenganzira bwo gufata ku ndobanure yakoreshejwe muri raporo ya laboratwatri ikayisigarana;

2.   Mu guha agaciro amabuye amwe n’amwe nk’amabengeza y’amabara ( color gemstones) umukozi wa RMB asuzuma akanaha agaciro ayo mabuye( ubwoko bwayo, uburemere, ubwiza, agaciro ka buri ngano, ndetse n’amahoro yishyurwa), bigakorerwa mu biro bya RMB ntawumubangamiye kandi bigakorwa nyurugusaba adahari;

3.   Icyemezo cyo kohereza amabuye y’agaciro hanze gitangwa na RMB nyuma yo kugenzura ko kontineri z’amabuye y’agaciro zipakiye kandi zifunze neza;

4.   Kwiga dosiye isaba iki cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi ibiri y’akazi hanyuma RMB ikamenyesha uwasabye ibyavuye mu busabe bwe;

5.   Birabujijwe kohereza mu mahanga amabuye avuye mu Rwanda udafite icyangombwa gitangwa na RMB.

Iri tangazo riratangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere z’ukwezi kwa kane 2020.

KANDA HANO USOME ITANGAZO MU CYONGEREZA

Back